Porogaramu Yemerera Impunzi kuza kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ahantu Hatekanye

Impunzi zirisanga hano

  • Soma - Impunzi zirisanga hano
    Soma
  • Tega amatwi - Impunzi zirisanga hano
    Tega amatwi
  • Reba - Impunzi zirisanga hano
    Reba

Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi ifasha kandi ikarinda impunzi ititaye ku bwenegihugu bwabo, ubwoko, igitsina,cyangwa amahitamo yabo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Tuzi neza ko ushobora kuba warahuye n’ikibazo cy’ihungabana mu buzima bwawe, warakorewe iyica rubozo, warakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ukaba waravukijwe ubundi burenganzi bwa muntu. Nta mpungenge ukwiye kugira zo kubwira umukozi ukwitaho cyangwa umuyobozi ibyo wahuye nabyo igihe icyo ari cyo cyose. Amakuru yawe akomeza kugirwa ibanga rikomeye.

Wowe n’uwo mwashakanye muhuje igitsina mwemerewe gusaba gutuzwa hamwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyo mubyifuje, mupfa kuba mwarashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko. Muri rusange, itegeko ry’aho mwashyingiriwe ni ryo rigena niba ugushyingirwa kwanyu gukomeza kugira agaciro mu bindi bihugu. Ababana bahuje igitsina mu buryo butemewe n’amategeko ariko bemerewe guhabwa serivisi za Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi, bashobora kumenyekanisha ikibazo cyabo kugira ngo bashobore gutuzwa hamwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe babyemerewe.

 

⇠ Ibiri kuri Gahunda ya USRAP