Porogaramu Yemerera Impunzi kuza kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Intangiriro

  • Porogaramu Yemerera Impunzi kuza kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

  • Uko Gahunda yo Kwakira no Gutuza Impunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iteye

  • Uko Gahunda yo Kwakira no Gutuza Impunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iteye

  • Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo Kwakira Impunzi

  • Uko Gahunda yo Kwakira no Gutuza Impunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iteye

  • Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo Kwakira Impunzi

Impunzi idashobora gusubira mu gihugu yavuyemo ishobora gutuzwa mu kindi gihugu. Ibi nibyo bita gutuza impunzi.

Guhabwa ubuhungiro mu kindi gihugu bisaba ko uba wujuje ibisabwa bijyanye n’iyo gahunda. Buri gihugu mu byemera gutuza impunzi kigira uburyo bwo gusaba gutuzwa butandukanye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu muri iyi si cyemera gutuza impunzi. Guhera mu mwaka w’1980, Abanyamerika bamaze kwakira amamiliyoni y’impunzi ziturutse mu mpande zose z’isi ibinyujije muri Gahunda yo gutuza impuzi  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika . Kugira ngo wemerwe na Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi ugomba kuba wemejwe n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi  cyangwa wemerewe kubisaba ibinyujije muri kimwe mu bigo bibishinzwe.

Amakuru ari muri iyinyandiko asobanura uko Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi ikora.

Iyo utangiye gahunda za Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi, ukuriza ibi bikurikira:

Icyiciro cya 1: Ibazwa ribanziriza ijonjora.

Icyiciro cya 2: Ibazwa rya Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira

Icyiciro cya 3: Kwipimisha indwara

Icyiciro cya 4: Ibiganiro bijyanye n’umuco

Icyiciro cya 5: Urugendo

Icyiciro cya 6: Ugezeyo

Buri dosiye y’impunzi isaba gutuzwa irihariye, kandi igihe gahunda za Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi  zimara biterwa n’ibisobanuro birambuye biri muri dosiye n’imiterere ya buri kibazo.

Gahunda zo gutuza impunzi ni uburyo buhabwa umubare muke w’impunzi kandi kugira ngo bigerweho bisaba imbaraga nyinshi ku ruhande rw’impunzi n’urwa guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere yo gutangira kubisaba, ugomba kubanza ugatekereza neza niba witeguye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe ubusabe bwawe bwemewe. Serivisi zose zo gutuza impunzi zitangirwa ubuntu.    Nta na rimwe byemewe ko hagira uwishyuza serivisi iyo ari yo yose ijyanye no gutuza impunzi. Menyesha inzego zibishinzwe mu gihe hagize ukwaka amafaranga, uguhatira gusaba gutuzwa, ushaka kwinjira mu kibazo cyawe cyangwa uguhutaza mu buryo ubwo ari bwo bwose. Mu kiganiro mugirana bwa mbere bakubwira uburyo wakoresha uramutse uhohotewe. Buri shami ryo Gutuza Impunzi rigira uburyo bwihariye bwo kuri interineti butangirwaho amakuru ajyanye n’ihohoterwa.

 

 

⇠ Ibiri kuri Gahunda ya USRAP