Porogaramu Yemerera Impunzi kuza kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kurwanya Uburiganya n’amanyanga

Irinde Uburiganya kandi urege ababukora

  • Soma - Irinde Uburiganya kandi urege ababukora
    Soma
  • Tega amatwi - Irinde Uburiganya kandi urege ababukora
    Tega amatwi
  • Reba - Irinde Uburiganya kandi urege ababukora
    Reba

Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi ikorera mu mucyo Abakozi bose babereyeho kugufasha kandi ku buryo bungana. Iyo uhohotewe kubera imyemerere yawe, idini, igitsina cyangwa amahitamo yawe ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ubibwira umukozi wa Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi. Wemerewe kuvugisha umukozi ukwitaho cyangwa ugasaba kuvugisha umuyobozi (umugore cyangwa umugabo) igihe cyose ubishakiye. Ibintu byose ubwira umukozi aba ari ibanga.

Serivisi zose zo gutuza impunzi zitangirwa ubuntu. Nta muntu n’umwe wemerewe kukwishyuza serivisi zo gutuzwa ,yaba aturutse muri Ibigo Bitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira, Ibigo bishinzwe gutuza impunzi, amavuriro, Imiryango Itegamiye kuri Leta, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, cyangwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo hari ukwatse amafaranga, ugutegetse gusaba gutuzwa, ushatse kwinjira muri dosiye yawe cyangwa kuyimurira ahandi, agusabye ko muryamana cyangwa ibindi, cyangwa akagutera ubwoba mu buryo ubwo ari bwo bwose, uhita ubimenyesha Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi. Amakuru yerekeranye no kumenyesha imyitwarire idahwitse uzayahabwa mu kiganiro cya mbere uzakora.

⇠ Ibiri kuri Gahunda ya USRAP