Inyigisho mbonezamuco zigenezwe impunzi

Gutwara Abantu n’Ibintu

Gutwara abantu n’ibintu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

  • Soma - Gutwara abantu n’ibintu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
    Soma
  • Tega amatwi - Gutwara abantu n’ibintu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
    Tega amatwi
  • Reba - Gutwara abantu n’ibintu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
    Reba

Iyo ugeze aho utuzwa uhasanga uburyo butandukanye bwo gutwra abantu n’ibintu. Ahenshi uhasanga uburyo bumwe cyangwa bwinshi bwo gutwara abantu n’ibintu. Usabwa kumenya uko bakoresha neza uburyo rusange bwo gutwara abntu n’ibintu. Ikigo gishinzwe gutuza impunzi kiguha amakuru ajyanye n’uburyo rusange bwo kutwara abantu n’ibintu ukimara kuhagera.

Hari amategeko yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye no kugenda n’amaguru, gutwara amagare n’amapikipiki no gutwara imodoka Iyo ugeze bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bishoboka ko umara igihe kinini utemberera ahantu hatandukanye wifuza kujya ukoresha amaguru. Nyuma y’igihe, utagira gukoresha uburyo rusange bwo gutwara abantu n’ibintu. Ubwo buryo rusange bwo gutwara abantu n’ibintu butandukana bitewe n’ahantu. Hari aho usanga ubu buryo rusange bugufasha kugera aho ushaka kujya hose. Hari naho uburyo rusange bwo gutwara abantu bukora rimwe na rimwe cyangwa ntibunahabe.

Kugira cyangwa kubona imodoka yihariye birafasha bikanasaba byinshi. Gutunga no gutwara imodoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishobora guhenda. Mu mezi ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushobora gukoresha uburyo rusange bwo gutwara abantu kugira ngo ugere ahantu hatandukanye. Nyuma yo kubona akazi ushoboye kuba watunga imodoka, ushobora kuyigura, gusa hari amategeko ajyanye n’ubwishingizi bw’imodoko, kuytwara n’ibindi usabwa kumenya no kubaha iyo uguze imodoka.

Ubwoko bw’uburyo rusange bwo gutwara abantu n’ibintu 

Uburyo rusange bwo gutwara abantu gutembera mu mujyi batitwaye. Usabwa kumenya uko binjira, bagenda n’uko basohoka mu buryo bwo gutwara abantu ukoresha. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari ubwoko butatu bw’ingenzi bukoreshwa: imodoka nini zitwara abantu, uburyo bukoresha inzira zo munsi y’ubutaka, n’ibindi bimodoka bicomekeranye bitwara abantu benshi cyane. Ubu buryo bwose bukorera kuri gahunda kandi bugahagarara ahantu hazwi kugirango abagenzi bageze aho bajya bavemo. Akenshi ukenera itike kugira ngo ukoreshe ubu buryo. Amatagisi n’andi n’imodoka byigenga nabyo biba bihari, ariko birahenze.

Kugenda n’amaguru no gutwara igare n’amapikipiki 

Ugomba kwitondera amategeko yo mu muhanda kugira ngo utagira ikibazo uhura nacyo mu muhanda. Koresha utuyira twagenewe abanyamaguru.

Imijyi myinshi igira amategeko agenga abagendera ku magare cyane cyane abanyonzi. Gukoresha igare cyangwa agapikipiki ni uburyo bushoboka kandi buhendutse bwo gutembera, ariko ugomba kubaha amategeko  y’umuhanda kugira ngo ubashe gutwara igare cyangwa ipikipiki.

 

⇠ Ibiri ku Cyerekezo mu birebana n’umuco