Inyigisho mbonezamuco zigenezwe impunzi

Uburenganzira n’Inshingano

Amategeko y'Amerika: Kugendera ku mategeko

  • Soma - Amategeko y’Amerika: Kugendera ku mategeko
    Soma
  • Tega amatwi - Amategeko y’Amerika: Kugendera ku mategeko
    Tega amatwi

Itegeko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Uburenganzi ra Bugenwa n’Ivugurura ry’Amategeko rya Mbere

  • Tega amatwi - Itegeko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Uburenganzira Bugenwa n’Ivugurura ry’Amategeko rya Mbere
    Tega amatwi
  • Soma - Itegeko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Uburenganzira Bugenwa n’Ivugurura ry’Amategeko rya Mbere
    Soma

Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyiriweho kurengera uburenganzira bw’abantu bose harimo n’impunzi. Biba byiza iyo ugize ubumenyi bw’ibanze ku burenganzira bwawe ukigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

Kubera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari igihugu kigendera ku mategeko, hari amategeko menshi impunzi zikwiye kumenya: Usabwe kumenya amategeko no gusobanukirwa ibizakubaho umunsi wayarenzeho.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuntu urenze ku itegeko arabihanirwa, kabone niyo waba utari uzi iryo tegeko. Kimwe mu bihano ushobora guhabwa harimo no gusubizwa mu gihugu waturutsemo. Kubera iyi mpamvu, ni ngombwa cyane kwiga no kubaha amategeko.

Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu byiciro bitatu:

Amategeko yo ku rwego rw’igihugu cyose, aya ni nk’ amategeko arwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, aya areba umuntu wese uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amategeko yo ku rwego rwa leta. Urugero, muri Leta zimwe na zimwe ushobora kwemerewa gutwara imodoka ufite imyaka 16, mu gihe ahandi bigusaba kuba ugejeje ku myaka 18 kugira ngo uhabwe uruhushya rwo gutwara imodoka.

Amategeko y’uturere yo ku rwego rw’imijyi n’uduce Aya mategeko akubiyemo nk’ajyanye n’urusaku no guparika imodoka.

Amategeko ajyanye n’ivangura 

Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika arwanya ivangura, gusa agenda atandukana bitewe na leta. Iyo ukoreweho ivangura cyangwa ukavutswa uburenganzira bwawe kubera ubwoko bwawe, ibara ry’uruhu, idini, igitsina, ubwenegihugu, ufite uburenganzira bwo kugana inkiko.

Kuba umwere igihe utarahamwa n’icyaha 

Iyo ushinjwa icyaha  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ufatwa nk’umwere igihe kitaraguhama. Ufite uburenganzira bwo gushaka umunyamategeko ukunganira mu rukiko. Iyo udashoboye kwiyishyurira umwunganizi mu mategeko, urukiko rukwishyurira umunyamategeko ukunganira.

Irangamimerere n’ubwenegihugu 

Urwego rw’Ibyangombwa by’Ubuhunzi Umaze Kubona 

Uba witwa impunzi iyo utaramara umwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iki gihe, usabwa igihe cyose kwitwaza kopi ya I-94 ndetse n’indangamuntu iriho ifoto itangwa na guverinoma akaba ariyo werekana nk’ikikuranga. Iyo witwa impunzi, ntuba wemerewe kurenga imbibi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta ruhushya. Ibyangombwa byawe by’umwimerere bigomba kubikwa neza.

Impunzi yemerewe gukora ibi bikurikira:

  • Kujya ahariho hose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. (Ugomba kwibuka ko iyo wimutse, ugomba kumenyesha Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira mu gihe cy’iminsi 10.)
  • Kugura umutungo
  • Gukora akazi
  • Kwiga
  • Gutera inkunga uwo mwashakanye n’abana bawe batarashaka kandi batarengeje imyaka 21. Iyo wifuza ko uwo mwashakanye cyangwa abana bawe bagusanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wegera ikigo gishinzwe gutuza abantu kikagusonurira uko wabigenza.

Ibintu impunzi itemerewe gukora:

  • Impunzi ntishobora kubona urupapuro rw’inzira, kujya mu gisirikari, kwitabira amatora cyangwa gukora mu nzego za leta zisaba ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
  • Ntiwemerewe kurenga imbibi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika udafite uruhushya rwa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira, ikigo cya leta gishinzwe abinjira n’abasohoka.

Iyo ushaka kujya hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikigo gishinzwe gutuza impunzi kigusobanurira uko ubona uruhushya.

Iyo usubiye mu gihugu ukomokamo kandi uri impunzi, ntiwemererwa kongera kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gutura Burundu 

Iyo umaze umwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugomba gusaba kwemererwa gutura burundu (LPR) cyangwa guhabwa ikarita y’icyatsi (Green Card). Guhindura irangamimerere ni ingenzi cyane: bisabwa n’amategeko kandi ni kimwe mu bintu bikuganisha mu kubona ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku bindi bisobanuro, wabaza ikigo gishinzwe gutuza impunzi kandi umukozi wacyo yagufasha cyangwa akakurangira undi ugufasha.

Ubwenegihugu 

Nyuma y’imyaka ine n’amezi icyenda wemerewe gutura burundu, ushobora gusaba ubwenegihugu. Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira cyangwa ikigo gishinzwe gutuza impunzi cyagufasha kumenya uko wabigenza ngo ubone ubwenegihugu. Mu bintu byinshi uba usabwa ngo ubone ubwenegihugu, harimo no kuba witwara neza, ufite ubumenyi bw’ibanze mu rurimi rw’icyongereza kandi uzi amateka n’imiyoborere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abimukira n’impunzi babonye ubwenegihugu baba bafite uburenganzira bumwe n’ubw’abaturage bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uburenganzira n’inshingano rusange 

  • Ugomba kwiga no kumenya amategeko.
  • Hari uburenganzira bw’ibanze umuntu wese utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba afite, nko gutanga igitekerezo, gusenga no guterana mu mutuzo.
  • Ufite uburenganzira bwo gukora akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
  • Abenegihugu bafite uburenganzira bwo kwitabira amatora.
  • Ivangura ku kazi ntiryemewe n’amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nta muntu wemerewe kukwima akazi kubera ubwoko bwawe, ibara ry’uruhu, idini, igitsina n’ubwenegihugu.
  • Akazi ka leta n’ibijyana nako birateganyijwe ku bantu babyemerewe.
  • Kutubahiriza amategeko bigira ingaruka zijyanye na serivisi z’abinjira n’abasohoka.
  • Ufite uburenganzira bwo kwimuka
  • Iyo wimutse uba ugomba kuzuza inyandiko zabugenewe zitangwa na USCIS.
  • Abantu b’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 18 na 25 bagomba kwibaruza muri serivise ishinzwe kwinjiza abantu mu gisirikari.
  • Usabwa kwishyura imisoro yawe. Ugomba kuzuza no koherereza leta, buri mwaka, inyandiko ijyanye n’umsoro. Iyi nyandiko ushobora kuyiyuziriza cyangwa ugasaba undi muntu akagufasha.
  • Ugomba kugira uruhushya rwo gutwara imodoka n’ubwishingizi bw’ikinyabiziga cyawe.
  • Abantu bategejeje imyaka 21 bashobora kutemererwa kunywa no kugura inzoga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
  • Ababyeyi bagomba kwiga uburyo bwemewe bwo guhana abana babo.
  • Ntibyemewe n’amategeko gusiga umwana wenyine atari kumwe n’umunu mukuru.

 

⇠ Ibiri ku Cyerekezo mu birebana n’umuco