Inyigisho mbonezamuco zigenezwe impunzi

Kwiga Icyongereza

Kwiga icyongereza

  • Soma - Kwiga Icyongereza
    Soma
  • Tega amatwi - Kwiga Icyongereza
    Tega amatwi

Yaba ku bantu bakuru cyangwa abana ni ngombwa kwiga icyongereza kugira ngo ubashe kubaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyongereza kigufasha kubona ibyo ukenera, kubona akazi, gukora akazi neza, guhana amakuru n’abandi banyamerika no kumenyera vuba ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abanyamerika bemera ko nta muntu uvuga ko ashaje cyane cyangwa ko akiri muto cyane ku buryo atakwiga ibintu bishya. Kwiga ururimi rushya bisaba igihe kandi abantu bose ntibafatira rimwe. Uburyo bwiza bwo kumenya icyongereza ni ukwigishwa n’umwarimu ubifitemo uburambe, arko hari n’ubundi buryo bwo kwiga icyongereza.

Dore bimwe mu bintu byagufasha kwiga ururimi rushya:

  • Kwimenyereza kuganira mu cyongereza n’abantu basanzwe baruvuga.
  • Kureba televiziyo cyangwa kumva radiyo zikoresha icyongereza.
  • Kwifashisha interineti wiga icyonereza.
  • Kwitabira amasomo y’icyongereza.
  • Kwiha intego zishoboka buri cyumweru.
  • Gukora urutonde rw’amagambo mashya wize.
  • Kugerageza gusoma ibintu byose uhuye nabyo byanditse mu cyongereza, nko ku byapa, imodoka no ku madirishya y’amaduka.

Mu gihe urimo gukurikirana amasomo y’icyongereza, unagomba gukomeza gushaka akazi no kwitabira ibikorwa rusange. Hari serivisi z’ubusemuzi ziteganyijwe ahantu hatandukanye nko mu bitaro no mu nkiko.

Ikigo gishinzwe gutuza impunzi gifasha impunzi ziyandikishije mu masomo y’icyongereza. Abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bigira hamwe icyongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo abantu baba bava ahantu hatandukanye, bose baba gamije ikintu kimwe: kwiga icyongereza.

⇠ Ibiri ku Cyerekezo mu birebana n’umuco