Ibiganiro bijyanye n’umuco

Intangiriro

Ibiganiro bijyanye n’umuco ni inyigisho uhabwa mbere  na nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba atangwa n’ibigo Bishinzwe Gutuza Impunzi, agufasha kugira ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire ukeneye kugira ngo uzashobore kuba no kubana n’abandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

  • Uko Gahunda yo Kwakira no Gutuza Impunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iteye

  • Ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bugenewe impunzi

  • Uko Gahunda yo Kwakira no Gutuza Impunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iteye

  • Ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bugenewe impunzi

  • Uko Gahunda yo Kwakira no Gutuza Impunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iteye

Ibi biganiro bitangwa incuro ebyiri:

Ibiganiro bijyanye n’umuco by’ibanze  bitangwa mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigatangwa n’abakozi b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi babizobereyemo. Ibiganiro bijyanye n’umuco bigutegura gutuzwa biguha amakuru nyayo yerekeye umuco n’amategeko bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bigufasha gutekereza ibyo uzakora n’ibigutegereje nugerayo. Binagufasha kandi kwitegura urugendo.

Iyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abakozi, abimenyereza umwuga n’abakorerabushake b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi bakwakiriza ibiganiro bijyanye n’umuco w’aho hantu ugeze. Kubera iyo mpamvu, ibiro bimwe bishinzwe gutuza impunzi bifata ibiganiro ku muco nk’ “Ibiganiro bijyanye n’umuco bifasha abantu kubana n’abandi.” Ibiganiro bijyanye n’umuco bigufasha kuguha amakuru y’ingenzi atuma ushobora kwibona mu bandi,gushaka akazi no kubona serivisi z’ubuvuzi n’uburezi.

Yaba Ibiganiro bijyanye n’umuco bya mbere n’ibya nyuma byose ni ingirakamaro kuko bigufasha kubasha kubaho mu buzima bushya. Muri ibi Biganiro bijyanye n’umuco hatangwamo na serivisi z’ubusemuzi zigenewe impunzi nshya, zigatangirwa mu matsinda, byanaba na ngombwa zigahabwa umuntu ahantu runaka.

Ibiganiro bijyanye n’umuco bigufasha gushobora kwirwanaho mu gihe cya vuba.

Izi ngingo ziganirwaho mu masomo y’Ibiganiro Bijyanye n’Umuco.

  • Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi
  • Akazi
  • Icumbi
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Serivisi Zigenewe Abaturage
  • Uburenganzira n’inshingano
  • Kwiga icyongereza
  • Gucunga neza amafaranga
  • Gutwara Abantu n’Ibintu
  • Gutoza ibishya biri mu muco
⇠ Ibiri ku Cyerekezo mu birebana n’umuco