Inyigisho mbonezamuco zigenezwe impunzi

Uburezi

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uburezi buhabwa abana bose, nta kureba ubushobozi bafite, igitsina, imyaka, ubwoko, idini, ubutinganyi, cyangwa icyiciro arimo ukurikije amikoro.

Uburezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

  • Soma - Uburezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
    Soma
  • Tega amatwi - Uburezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
    Tega amatwi
  • Reba - Uburezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
    Reba

Gufasha umwana wawe ku ishuri

  • Reba - Gufasha Umwana Wawe Ku Ishuri
    Reba

Ubumenyi mu by'ikoranabuhanga bugenewe impunzi

  • Soma - Ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bugenewe impunzi
    Soma
  • Tega amatwi - Ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bugenewe impunzi
    Tega amatwi

Mu mashuri ya Leta bigira ubuntu, kandi hari amategeko n’imigenzereze birebana no kwiga mu mashuri ya Leta. Ishuri ni itegeko ku bana bageze mu kigero kimwe na kimwe uhereye mu bwana ugakomeza kugeza mu bugimbi. Imyaka igenwa n’itegeko ku birebana no kwiga ishyirwaho na buri Leta. Amashuri aba yiteze ko ababyeyi biyumvisha ko barebwa n’uburere bw’abana babo mu kugenzura neza ko abana badasiba amasomo no kubafasha ku buryo bunyuranye.

Abana n’Urubyiruko

Amashuri ya Leta uyasanga mu gihugu hose ku buntu . Hakurikijwe itegeko, amashuri ya Leta ntashobora kugira imyemerere y’ishuri yegamiraho. Amashuri yigenga na yo uyasanga ahantu henshi, ariko amwe yegamiye ku myemerere y’amadini. Amafaranga bishyura mu mashuri yigenga, yo ashobora kuba ari hejuru cyane.

Hari inzego enye z’uburezi ku bana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abanyeshuri biga mu mwaka umwe w’amashuri bashobora kugira imyaka inyuranye, n’ubwo abenshi mu bana akenshi baba barutanwa umwaka 1 kugeza kuri 2 hagati yabo. Mu mashuri ya Leta, abahungu n’abakobwa barigana.

Amashure y’Inshuke Iki cyiciro cy’amashuri kigwamo n’abana kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5. Kwiga iki cyiciro si itegeko, kandi akenshi si ubuntu.

Amashuri abanza. Iki cyiciro gitangirira ku kiburamwaka (ku myaka 5) kandi umwana agakomeza kugera mu wa gatanu cyangwa mu wa gatandatu (ku myaka 12).

Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Iki cyiciro akenshi gihera mu mwaka wa gatandatu cyangwa mu mwaka wa karindwi kugeza mu mwaka wa munani cyangwa mu wa cyenda, kigwamo n’abana bafite imyaka kuva kuri 12 kugeza kuri 14.

Amashuri Yisumbuye. Iki cyiciro akenshi gihera mu mwaka wa cyenda cyangwa wa kugeza mu mwaka wa cumi na kabiri, kigwamo n’abana bafite imyaka kuva kuri 14 kugeza kuri 18. Abanyeshuri barangije iki cyiciro bujuje ibisabwa bahabwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye.

Abanyeshuri bafite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye kandi akenshi bafite amanota meza bakomeza amashuri yabo mu mashuri makuru cyangwa muri kaminuza, ariko ku rwego rw’amashuri makuru ntibigira ubuntu. Hari n’amashuri y’imyuga yigwamo n’abarangije amashuri yisumbuye kandi arahendutse kurusha amashuri makuru na za kaminuza.

Abantu bakuru 

Abanyamerika bemera ko nta muntu uvuga ko ashaje cyane cyangwa ko akiri muto cyane ku buryo atakwiga ibintu bishya. Hari amahirwe menshi yo kwiga for ku bantu bakuru n’ababasingiriye mu myaka, ariko impunzi zo zishobora kwitegereza ibyiza n’ibibi byo kwiga bagereranyije no gukora akazi. Kwiga bishobora kuguha amahirwe yo kubona akazi keza mu gihe kizaza, ariko impunzi zikeneye guhita zitangira gukora kugira ngo zibesheho kandi zibesheho n’imiryango yazo, kandi amashuri y’abantu bakuru muri Amerika arahenda. Ku mpunzi, amahitamo abarutira ayandi ni ugukora amasaha asanzwe yose y’akazi mu gihe bajya ku ishuri amasaha make.

Mu duce twinshi batanga uburyo bunyuranye bw’amahirwe yo kwiga ku bantu bakuru harimo:

  • Kwiga Icyongereza no gusoma no kwandika
  • Amasomo yo kwitoza mu mashami anyuranye nko gukoresha mudasobwa tekinolojiya, indimi z’amahanga, n’inyigisho z’ubukarani
  • Impamyabumenyi mu Nyigisho Rusange z’Iterambere (GED) ku bantu bakuru batigeze impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye
  • y’amashuri makuru y’imyuga n’iy’amashuri ya tekiniki
  • Amashuri makuru yo guhugura abaturage (akenshi bakurikira porogaramu zimara imyaka 2 )
  • Amashuri Makuru na za Kaminuza (akenshi bakurikira porogaramu zimara imyaka 4)
  • Amashuri ahanitse atanga impamyabumenyi zihanitse mu mashami menshi.

Amafaranga bishyura muri aya masomo, muri aya mashuri, no mu mashuri makuru aratandukanye cyane. Amashuri makuru menshi ashamikiye kuri za kaminuza n’amashuri makuru asanzwe atanga imfashanyo y’amafaranga ku banyeshuri bayikeneye.

Gutoza ibishya biri mu muco

Muri rusange amashuri yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akorera mu ishuriaho buri wese azana uruhare rwe kandi bose bakungurana ubumenyi, binyuranye n’uburyo bwo kwigisha umwarimu abwiriza n’abandi basubiramo bukoreshwa mu bindi bihugu. Aha kandi agaciro gakomeye ibitekerezo by’umwimerere n’umuhate wa buri muntu. Akazi gakorerwa mu matsinda ni ingenzi, ariko abanyeshuri ahanini babazwa ku byo ubwabo bwite bigereyeho.

Hari uburyo bwinshi ababyeyi bashobora gufashamo no gushyigikira abana babo kabone n’ubwo ubumenyi bafite mu cyongereza budahagije. Ubu ni uburyo bumweababyeyi b’impunzi bashobora kwita ku burere bw’abana babo:

  • Kubaza niba ishuri ritembereza abanyeshuri cyangwa ribafasha guhitamo amashami bakurikirana mu cyi mbere y’uko amashuri atangira.
  • Kubaza umwana wawe amakuru yamenye yerekeye iryo shuri uwo munsi.
  • Kubaza umwana wawe icyo babahayemo umukoro  cyangwa kugenzura ikayi ye y’imyitozo cyangwa dosiye ye y’imikoro.
  • Kwitabira amasomo y’Icyongereza nk’Ururimi rwa Kabiri (ESL), niba atangwa, ku ishuri ry’umwana wawe.
  • Kwitabira inama ihuza ababyeyi n’abarimu.
  • Gufasha mu bikorwa bitari mu nteganyanyigisho nko mu makipe ya siporo yo ku ishuri cyangwa mu matsinda y’abahanzi.
  • Kuba umukoranabushake mu ishuri ry’umwana wawe.
  • Guherekeza umwana wawe kugera aho ategera bisi cyangwa ku ishuri.
  • Gukorana n’umwana wawe umukoro bamuhaye ku ishuri.
⇠ Ibiri ku Cyerekezo mu birebana n’umuco