Ibiganiro bijyanye n’umuco

Gutoza ibishya biri mu muco

Kwihugura mu bijyanye n’umuco ni ikintu gikorwa mu gihe kirekire. Uburyo bwo kwihugura mu muco buratandukanye bitewe n’abantu, ariko hari ibyo abantu banyuramo mu gihe bimenyereza umuco mushya.

Kimwe n’abandi bose bavuye mu bihugu byabo bagatuzwa mu kindi gihugu, bishobora kugutonda no kukugora kumenyera umuco ww’ikindi gihugu. Ibi ni ibintu bisanzwe, kandi bishirana n’igihe. Bishobobora gutwara imyaka iri hagati ya 2 kugera kuri 5 kugira ngo umenyere umuco w’ahandi. Kumenyera bikorohera iyo ukoranye neza n’abagufasha. Kwihangana, gufunguka mu mutwe no kwiga uburyo bwo kwihanganira ibibazo ndetse n’ibindi bikubangamiye bijyanye n’umuco ni ibintu bishobora kugufasha kumenyera vuba. Kubona akazi no kwiga icyongereza nabyo bigufasha kumenyera. Kwiga kuba ahantu mudahuje umuco ntibyoroshye, ariko bishobora no kugufasha kwiga ibintu bishya no kwiyngura mu bumenyi.

Uburyo bwo kumenyereza abantu umuco mushya buzwi nko gukata ikorosi ( “U-curve”) 

Hari uburyo bune bikoreshwa mu kumenyereza abantu imico mishya : ukwezi kwa buki, kunnyuzurwa bishingiye ku muco, kumenyerezwa, no  gufata mu mutwe.

  • Icyiciro cy’Ukwezi kwa buki 

Kirangwa no gutangara, kwishima , ibintu byose ari bishya, bitangaje kandi ari byiza. Ibi bibaho nyuma y’igihe gito ukigera ahantu hashya.

  • Icyiciro cyo kunnyuzurwa bijyanye n’umuco 

Kirangwa no kumva ufite ikibazo no guhera mu rujijo,mu gihe urimo gukorera ahantu hatandukanye kandi utamenyereye.

  • Icyiciro cyo kumenyereza

Utangira kumva uruhutse ibibazo wahuraga nabyo by’umuco, ukumva noneho utekanye kandi wifitiye icyizere mu bantu bashya.

  • Icyiro cyo gufata mu mutwe 

Uba wumva utekanye kandi utangiye kumenyera ubuzima bushya, gusa haba hakiri ibindi bibazo ugenda uhura nabyo.

Uburyo bwo kumenyera kunnyuzurwa bishingiye ku muco ni ukuganira n’inshuti, gukora siporo, no gusenga. Iyo wowe cyangwa uwo mu muryango wawe mudashoboye kwihanganira umuco wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mushaka ubufasha ahandi.

Kwitabira ibikorwa rusange nk’ibirori bishingiye ku muco cyangwa ubukorerabushake nabyo bishobora kugufasha kumenyera umuco wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugira uruhare mu bikorwa rusange ntibigufasha gusa guhura n’abantu muhuje ubwoko cyangwa idini, binagufasha guhura n’abandi banyamerika no kwimenyereza kuvuga icyongereza. Umukozi w’Ikigo gishinzwe agufasha kumenyerana n’abandi. Gira uruhare nawe mu kumyerana n’abantu mutuhe hamwe.

Ubworoherane mu muryango 

Gutuzwa bishobora gutuma inshingano mu rugo zihinduka. Izo mpinduka nazo ziri mu bintu bitesha umutwe mu gutuza impunzi Ariko hari uburyo bwiza bwo kumeyera izo mpinduka. Vugisha ukuri kandi wisanzuye mu muryango kugira ngo buri muntu mu muryango amenye neza iko wiyumva n’ibibazo ufite.

Ababyeyi b’impunzi bashobora guhura n’ibibazo mu gihe abana babo bari kwimenyereza vuba imico mishya kubarusha. Ababyeyi bashobora kutishimira ibyo abana babo bashaka gukora, imivugire n’ibikorwa byabo. Ariko hari imyitwarire y’ababyeyi itemewe kandi inahanirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo ufitanye ikibazo n’umuryango wawe cyangwa abana, ushaka uwo ubibwira mu bakazi bashinzwe gutuza impunzi. Bashobora kugufasha cyangwa bakaguhuza na serivisi zita ku bibazo byo mu miryango mu gace utuyemo.

Indangagaciro na kirazira z’Abanyamerika 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umuryango mugari, ugizwe n’abantu badahuje ubwoko, amadini, n’indi myemerere n’imigenzo, ariko hari ibyo bahuriyeho nk’Abanyamerika. Kwihanganira no kubaha abantu bose,utitaye ku myemerere n’imico yabo ni ikintu cy’agaciro kanini ku Bnyamerika. Uko wihanganira kandi wubaha abandi ni nako nawe ushobora kubigirirwa.

Imigenzo yawe ya kera ishobora gutandukana n’iy’ Abanyamerika. Imigenzo imwe n’imwe ishobora kuba itemewe yewe inahanirwa n’amategeko. Nubwo Abanyamerika bubaha imico y’abandi, hari indangagaciro, imyemerere n’imigenzo baba bumva bikwiye kuranga buri muturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

  • Umuco wo kwigira no kwivuganira ni rusange ku banyamerika kandi biri mu byo usabwa kwimenyereza.
  • Abanyamerika bemera uburinganire bw’ibitsina kandi baha agaciro ubwigenge bw’abagabo n’abagore.
  • Abantu baba bagomba kubahiriza gahunda no kugerera mu nama ku gihe, zaba iz’akazi cyangwa iz’abantu ku giti cyabo. Gukererwa bifatwa nk’agasuzuguro, ndetse akenshi bishobora kugutera ibibazo bikomeye. Gukererwa bishobora gutuma utakaza akazi, ndetse kutubahiriza igihe bishobora gutuma uwo mwari mwumvikanye guhura abihindura (muganga, umukozi ukwitaho cyangwa undi wese wari ugiye kugufasha).

 

⇠ Ibiri ku Cyerekezo mu birebana n’umuco